EJO HEZA NI AHANJYE

EJO HEZA NI AHANJYE

EJO HAZAZA NI AHANJYE iyo ni insanganyamatsiko yaranze ingando y’urubyiruko rukomoka muntara zose z’igihugu rurwaye indwara ya diyabete, rukaba rwibumbiye mumuryango Rwanda Diabetics Association (RDA) ukorera ahitwa kukinamba mumujyi wa Kigali Kubufatanye numushiga Careme E-Clinic, RBC, LIFE FOR A CHILD, NCD n’izindi nzego Iyo ngando yabereye mukarere ka Gatsibo mumurenge wa Kiramuruzi imara igihe cy’iminsi irindwi kuva taliki ya 20 kugeza 26 Nyakanga umwaka 2019.

Urubyiruko rwitabiriye ingando rusaga 90 harimo n’abakorera bushake baturutse mubice bitandukanye biganjemo abaganga n’impuguke muby’Imirire.

Bimwe mubyo bigishijwe harimo gukoresha ibikoresho byibanze bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze kubijyanye n’uburwayi bwa diabete, bakabasha kandi no gufasha bagenzi babo baturanye imuhira. bigishijwe kwiha ubuvuzi bw’ibanze igihe bagize ikibazo gishobora guhungabanya ubuzima bwabo.

Basobanuriwe kandi icyo Careme E-clinic aricyo bamenya nicyo CareMe E-Clinic Izabafasha mubuzima bwabo bwa buri munsi.

urwo rubyiruko rwagaragaje impungenge kubyerekeranye n’ibikoresho badafite kandi bisaba ubushobozi batari bagira, rugaragaza kandi n’ibibazo bitandukanye birimo kubona ubuvuzi bigoranye cyane cyane abatuye mucyaro. CareMe E-clinic yabijejeko izakora ibishoboka byose ikabafasha itanga ubuvugizi ndetse n’ubujyanama binyuze muri technology.
www.caremehealth.org/careme_platform

Nyuma y’icyo gihe cyose kingana n’iminsi irindwi urubyiruko rwitabwaho rwagaragaje impinduka mubumenyi ndetse nu’ubuzima, aho rutangazako hari impinduka nziza kumibereho yabo bitewe n’inyigisho bahafatiye, bashimira CareMe E-clinic ndetse nindi mishinga ibafasha.

Share