Bimwe Mubiribwa Dusanganwe Hafi Yacu Byagufasha Kurwanya Imbaraga Za Diabete.

Bimwe Mubiribwa Dusanganwe Hafi Yacu Byagufasha Kurwanya Imbaraga Za Diabete.

Twongeye kubaha ikaze kurubuga rwanyu CareMe e-clinic, tubibutsako uru rubuga rutanga inama kandi rugakora ubuvugizi kubantu barwaye indwara zidakira (chronical disease).

Uyumunsi rero turaganira kunsanganya matsiko igira iti :
Menya uburyo bworoshye bwagufasha kurwanya ubukana bwa diabetes.

Mbere yuko twinjira mingingo yacu nyamukuru ndagirango tubanze tumenyere hamwe indwara ya diabete mumagambo makeya. Ubusanzwe diabete ni indwara nk’izindi ariko by’umwihariko akaba ari indwara idakira, ibi bivuzeko uwagaragaweho iyi ndwara ashobora kubana nayo igihe cy’ ubuzimabwe bwose gusa nubwo ari indwara idakira umurwayi wa diabete ashobora kubana nayo akoresha imiti yahawe na muganga cyangwa akagendera kumabwiriza afasha bigatuma ubuzima bwiwe butajya mukaga.

Ese diabetes iterwa niki ?

Team of diabetes Quebec health professional ni abashakashatsi bakaba n’ abanditsi ahagana mumwaka 2014 mukwezi kwa gatanu bagaragajeko diabete ari indwara iterwa nuko umubiri w’umuntu wabuze imbaraga zo gusakaza umusemburo witwa insulin (soma ensirine) bigatuma isukari iba nyinci mumaraso kuko itabashije gusakazwa mumubiri wose ikwirakwijwe na insulin.

Sobanukirwa na insulin.

Insulin ni umusemburo ukorwa n’urwagashya ugafasha uturemangingo tw’umubiri gukwirakwiza neza isukari mumubiri wose iba yaturutse mubiribwa bitandukanye umuntu aba yafashe.
The national institute of diabetes and digestive and kidney disease ikorera muri Amerika ikomeza ivugako iyo, iyo sukari idakwirakwijwe neza mumubiri wose iguma mumaraso bityo ibyo bigateza indwara zitandukanye harimo na diabete. Diabetes kandi irimo ibice bitandukanye tuzagarukabo ikindi gihe muriyi nkuru reka twibande kubiribwa bywagufasha kurwanya imbaraga za diabete.

1.Igikakarubamba bakunze kwita ALOE VERA mundimi z’amahanga

Igikakarubamba ni igihingwa kiboneka ahantu hatandukanye mubihugu byinci hamwe no mu Rwanda kikaba gifite amateka maremere mugufasha umubiri wa muntu kurwanya indwara zitandukanye nk’izuruhu, inzoka zomunda nibindi.
Igikakarubamba gitegurwa muburyo bubiri ;

Gufata amababi yacyo ukayahata ukuraho ibishshwa by’inyuma maze ugafata agatimatima k’imbere ugakatamo uduce dutoya nyuma ugafata garama hagati ya 20-40gm. Ibyo bizafasha urwagashya gusohora insulin neza bityo bikaringaniza isukari mumubiri ikabasha gukoreshwa neza.
Icyakabiri ushobora gukora umutobe w’igikakarubamba ukanywa akarahuri gatoya byibuze rimwe mugihe cy’ukwezi. Ibyo nabyo bizagufasha.

2.Ibibabi by’ umwembe (Mango leaves)

Ibibabi by’umwembe nabyo bifasha umubiri kugabanya isukari mumaraso bityo bikagabanya ibibazo byinci biterwa na diabete.
Uburyo bitegurwa ufata ibibabi hagati y’icumi na cumu na bitanu ukabyoza warangiza ikabiraza mumazi ijoro ryose mugitondo mbere yuko ugira ikindi kintu ushyira mugifu ukabanza ukanywa yamazi yarayemo ibibabi by’umwembe.
Uburyo bwa kabiri ushobora kwanika ibyo bibayi nyuma ukabisya ukabikuramo ifu ugafata agace kikiyiko gito (Teaspoon) kabiri kumunsi.

3.Tangawizi (ginger)

Tangawizi ni igihingwa kimenyerewe iwacu mu Rwanda icyo gihingwa gikoreshwa mubintu bitandukanye nko gukora imitobe cyangase icyayi. Uburyo butandukanye bwose wafatamo tangawizi ntakindi wayivangiye bizagufasha wowe ufite ikibazo cya diabete. Ushobora kuyikoresha ari ifu ugakora umutobe wayo cyangwa ukayihata nyuma ugahekenya uduce twayo byibuze agace gato kamwe kumunsi. Ibi kandi bizafasha amaraso gutembera neza mumubiri wawe kandi byongere insulin kurugero rwiza bitumen isukari ikoreshwa neza.

Mubindi biribwa n’imbuto wafata harimo

4. Karoti mbisi
5. Indium (orange)
6. Pome
7. Poivre ......

Mubyukuri hari ibindi biribwa byinci byabufasha ariko ibyo twabashije kuvugaho nibiboneka byoroshye mungo zacu, mbese buriwese abasha kubona bitamuhenze. Ndagushimiye wowe ubashije gusoma iyi nkuru kandi igitekerezo cyawe kirakenewe. Ushobora no gusakaza iyi nkuru kubandi wifashishije imbuga nkoranya mbaga ukoresha.

Byakuwe mugitabo cyitwa : WORLD JOURNAL OF PHARMACY AND PHARMACEUTICAL SCIENCES Volume 7

Share